Umugore yatwitse umugabo kubera amafaranga y’u Rwanda atanagera kuri 550

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Umugabo wari ufitiye ideni umugore w’inshuti ye yatswikishijwe esansi arapfa nyuma yo kunanirwa kwishyura iryo deni nk’uko byatangjwe na Police yo muri Nigeria nyuma yo guta uyu mugore muri yombi muri leta ya Delta, mu gihugu cya Nigeria.

Adeyinka Adeleke, Police Commissioner muri Delta, yemeje aya makuru ariko avuga ko uyu mugabo watwitswe ntayindi myirondoro ye yamenyekanye uretse akazina ka Sunday yari amenyereweho mu byo yakoraga byo gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwa magendu bucirirtse.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uyu nyakwigendera yari afitiye umugore wamwishe Amanayira 200 (uyavunje mu mafaranga y’ U Rwanda, arengaho gato 540) yamugiyemo nk’ikiguzi cya peteroli.

Uyu mugore wari ufitiwe ideni yazanye na mugenzi we baje kwishyuza nyakwigendera ariko ntibyagenda neza. Sunday yahise asukwaho esensi nyinshi hanyuma undi mugore arasa umwambi, umaze kwaka awuterera kuri nyakwigendera, ni ko gushsya.

Ubutabazi bwabonetse Sunday amaze gushiramo umwuka nk’uko byemejwe na The Nations. Adeyinka Adeleke, Police Commissioner muri Delta yavuze ko bataye muri yombi umugore wari ufutanye ikibazo na nyakwigendera mu gihe uwarashe umwambi we akirigushakishwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *