Si ikibazo cy’ibiciro cyangwa amakipe, hamenyekanye impamvu nyamukuru Real Madrid itaguze Neymar na Pogba

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Mu makuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ishize, ikipe ya Real Madrid yavugwaga cyane mu bijyanye no kuba yazana Pogba cyangwa Neymar batari bishimiye aho babarizwa byiyongeraga no kuba ari abakinnyi Zidane yemere ariko ngo icyaje kubyitambika ni uko perezida w’iyi kipe Florantino Perez atifuzaga kugura undi mukinnyi uwo ari we wese urenze kubo baribaguze kandi yari yarumvikanye na Zidane ko bazagura abakinnyi batandatu.

Inkuru ya Marca ivuga ko umuyobozi wa Los Blancos atifuzaga ko hari andi mafaranga atakazwa mu kugura abakinnyi nyuma y’uko iyi kipe yari ifite abakinnyi benshi ku buryo ngo byari guteza ikibazo kurusha uko bigicyemura.

Neymar Jr na Paul Pogba bari ku rutonde rw’abakinnyi batandatu Zinedine Zidane na Florentine Perez bari barumvikanye kuzasinyisha. Igisa nk’ikosa Zidane yakoze ni uko yabanje gusinyisha abakinnyi ahereye ku bashobokaga hanyuma umubare uzaka kuzura Pogba na Neymar bataraza.

Mu bakinnyi Real Madrid yasinyije uyu muri mpeshyi: Eden Hazard (Chelsea), Luka Jovic (Eintracht Frankfurt), Rodrygo Goes (Santos), Eder Militao (Porto), Ferland Mendy (Lyon), Alberto Soro (Real Zaragoza), Takefusa Kubo (FC Tokyo), Alphonse Areola (Paris Saint-Germain intizanyo).

Kuba Zidane yarihutiye gusinyisha aba bakinnyi mbere, ni byo byabangamiye gahunda ye yo kugura Neymar cyangwa Pogba kuko abakinnyi bari bamaze kuba benshi cyane mu maso ya Perez.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *