Nyamasheke: Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na G-Bruce, ubu arigukorana na Peace Thaidi

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Nyuma y’uko muri weekend ishize yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Dance yafatanyije na G Bruce, umuraperi B Ross arigutunganya indi ndirimbo yafatanyije n’umuraperikazi Peace Thaidi wari umaze igihe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Umuraperi B Ross wo mu karere ka Nyamasheka, Ruharambuga yari amaze hafi umwaka atagaragara mu ruhando rwa muzika. Icyo gihe yabarizwaga mu mujyi wa Kigali aho yari muri gahunda zo gushaka amafaranga ariko ntiyanaviriyeyo aho kuko yakoreyeyo indirimbo na G Bruce bayita ‘Dance’.

Ni indirimbo yari imaze amazi 11 yose yararamaze gutunganywa ariko ntiyashyirwa hanze kuko uyu musore yari atarabohoka neza. Kuri ubu avuga ko yabohotse akaza no kuyishyira hanze mu cyumweru gishije ndetse ubu ngo hakaba hari no gutunganywa indi yakoranye n’umuraperikazi Peace Thaidi wari umaze iminsi mu Kinyaga.

Aganira na Isi.rw , B Ross yagize ati: “Nari naragiye I Kigali guhiga inoti kuko hari ibyo nagombaga kubanza gukura mu nzira ngo mbone gukora umuziki mbohotse. Narabohotse ndetse nibohorana n’umuzigo mushya witwa Dance nakoranye na G Bruce.”

“Uretse Dance, hari indi ndirimbo iri muri studio hano mu Kinyaga nakoranye na Peace Thaidi. Izamfasha kuko uriya mukobwa hari urundi rwego amaze kugeraho we na label ye ya Isi ya Muzika. Turakomeza gufatanya twubake iyi njyana.”

B Ross yari amaze igihe atagaragara mu muziki

B Ross ni umwe mu basore bacye bakora injyana ya Hiphop mu karere ka Nyamasheke bayobowe na Vala Daggefire. Uretse “Dance’ indi ndirimbo B Ross yari aherutse guhyira hanze ni ‘From Zero to Hero’ Ft Isi ya Muzika muri 2017, byumvikana ko iri muri EMD.


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *