Niba waratandukanye n’umukunzi wawe, dore ibintu udakwiye gutindaho

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Gutandukana n’uwo wakundaga ni ikibazo gikomeye mwaba mwabigizemo uruhare cyangwa se ntarwo ari impamvu z’imiryango n’izindi zitabaturutseho.

Ingaruka zabyo zishobora kuguteza ibindi bibazo bishingiye ku kwiheba, ihungabana no kwigunga ari naho hava imyanzuro idakwiye irimo no kwiyahura.

Niba byabaye, dore ibintu bitandatu ukwiye kwirinda ko biguherana:

  1. Ntukirenganye cyangwa ngo ugire icyo winenga
    Reka gutekereza ibintu ubona byaba byarateye gutandukana kwanyu wigaya kuba hari ibyo utakoze n’uko wakabaye warabyitwayemo.
  2. Uzirinde gutinda mu buriri bitari ngombwa wibwira ko urikwirinda guhura n’abantu
    Ikintu cya mbere ugomba kwirinda ni ukuryama ngo utaza kuba wabonana n’abantu, nyamara sibyiza habe namba kuko uko urushaho kuryama niko ukomeza kubunza ibitekerezo bikaba byanagukurizamo uburwayi runaka.
    Igihe wumva bikugoye, ni byiza ko ushaka uturimo ukora, cyangwa ukibuzazabuza, ugasura inshuti n’abavandimwe byaba nangombwa ukifashisha telefoni yawe cyangwa ikindi kintu cyagufasha mu gukina tumwe mu dukino tubamo(Game)
  3. Geregeza kwiyibagiza ibihe mwagiranye
    Birashoboka cyane ko kuba wakwibagirwa bimwe mu bihe byiza mwagiranye ariko biba byiza iyo ugerageje ukabikora,kabone n’ubwo waba ufite icyizere ko uzabona undi mukundana vuba uba ugomba kubanza ugafata akaruhuko.
  4. Reka inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge
    Mu gihe wasabitswe n’agahinda ko kuba watandukanye n’umukunzi wawe gerageza kutiyahuza amacupa n’uducupa tw’inzoga wenyine kugirango zigufashe kwiyibagiza uburibwe wahuye nabwo, gusa ariko ushobora kuba wasangira n’abandi nta kibazo nkuko usanzwe uzinywa mu rugero.
  5. Ntukemere ko umujinya ukuyobora na rimwe.
    N’ubwo yaba ari wowe nyirabayazana cyangwa se ari wowe wagize uruhare mu gutandukana kwanyu si byiza ko waheranwa n’agahinda wicuza kugeza aho umujinya uyobora intambwe zawe.
    Ibintu utekereza bikuremereza mu mutima wawe ni na byo nyuma bigaruka bikakagutesha umutwe.
    6. Irinde kuba wagira icyo uhindura ku isura yawe.
    Aha benshi usanga bahita bagira uko bifata harimo nko kuba wakwiyogoshesha bitandukanye n’uko wari umeze, kuba wahindura ibara ry’umusatsi wari ufite ariko guhindura isura yawe kubera ko wagize uwo mutandukana si byiza na gato.
    Kudakora ibyo bigufasha kuba igihe runaka wakwicuza dore ko hari igihe mwakongera gusubirana bitewe n’icyabatandukanyije bityo ugasanga wafashe icyemezo utakabaye ufata.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *