Mu mafoto, reba uko umunsi wa mbere wo gufata amashusho ya Dosiye Yanjye by Javanix wagenze

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Kuwa 23 Kamena 2019 ni ho hatangiye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Dosiye Yanjye y’umuhanzi Javanix  aho hamaze gutatwa kimwe cya kabiri cy’amashusho y’iyi ndirimbo izatwara miliyoni ebyiri z’amafaranga y’ u Rwanda.

Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’uyu musore bamusabye ko yakora amashusho y’iyi ndirimbo, Javanix yateguye umushinga, baramushyigikira maze batangira iki gikorwa kizatwara 2,000,000 Rwf.

Image may contain: one or more people

Hamaze gufatwa 1/2 cy’amashusho akenewe

Igikorwa cyo gufata amashusho cyagombaga kumara iminsi ine, bamaze gukora iminsi ibiri. Muri iki cyumweru baraza gukora indi ibiri yari isigaye. Mu hantu hamaze gufatirwa amashusho ni I Kamembe mu mujyi, I Mururu kuri MAGERWA no mu cyayi cy’ahitwa mu Gatandara hamwe no ku kiyaga cya Kivu.

Ayamashusho y’iyi ndirimbo agomba kuzajya hanze mu byumweru bitatu nk’uko nyiri ‘Utarusenya’ yabitangarije Isi.rw.  Mu bazatungaya aya mashusho harimo Pamexon film ya Paulin, Mariva na Medy Saleh.

Image may contain: one or more people, people standing and hat

Nyiri ‘Utarusenya’ ni umwe mu bahanzi bakora umuziki nk’umwuga muri Kinyaga

Mu byamamare byo mu Kinyaga bizagaragara muri aya mashusho harimo umunyamakuru Deo Habineza wakinnye inkuru ivugwa muri iyi ndirimbo, Ganza, umuhanzi Aime Prince na bamwe mu bakinnyi ba filimi muri aka karere ka Rusizi.

Iradukunda Javan AKA Javanix ni we mu muhanzi wa mbere cyangwa wa kabiri mu kwigaragaza kurusha abandi mu muziki wa Kinayaga.

Amwe mu mafoto agaragaza uko igikorwa cyatangiye

Image may contain: 1 person, shoes and outdoor

Image may contain: 1 person, outdoor

Image may contain: 2 people, people standing and stripes

Image may contain: 1 person, outdoor

Image may contain: 1 person, standing, plant, outdoor and nature

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *