Ku isabukuru ye, umuhanzi Beliehacker yashyize hanze indirimbo ya mbere mu zigize album yise ‘18 August’

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Ku munsi w’ejo kuwa 18 Kanama, umuhanzi Biliehacher yizihije isabukuru ye ashyira hanze indirimbo ya mbere yanitiriye  Album ye ‘18August’ izamurikwa Kwagatanu w’iki cyumweru.

Izina ry’iyi lbum “18 August” rifitanye isano n’amateka ya nyirayo kuko yavutse kwa 18 Kanama. By’umwihariko, kuri iyi tariki muri 2018 ubwo yizihizaga isabukuru, uyu musore usanzwe ukora video production yaje guhura n’ibyago byatumye agira igitekerezo cyo gukora album ishingiye kuri uyu munsi.

Mu butumwa buyikubiyemo, Beliehacker aba aganisha ku kubwira abantu ko nta mpamvu yo gucika intege kabone niyo waba ugeze aho umwanzi ashaka nk’uko yabitangarije Isi.rw

Nyiri ‘18August’ yagize ati; “Kuwa 18 Kanama… byahuriranye n’uko narimfite akazi hari haciyeho ndacyeka iminsi ibi mugenzi wanjye Jonhson Kaya akoze ubukwe. Narabwitabiriye gusa nyuma y’ubukwe twaratashye kuko kuri 18 narimfite ikiraka kuko ubusanzwe nkora video production.”

“Hari i Nyamirambo kwa Gisimba. Icyo gihe umushuti wanjye witwa Ishimwe Isaac (ufite ikinyamakuru cya Ivugangingo Tv) nawe yaje mu bukwe bw’uwo mushuti wacu nawe ukorera DRC Kuri radio VBR witwa Ndekezi Kaya Johnson ariko kubera ko nari namubwiye ko kuri birthday yanjye byahuriranye ko mfite ikiraka yagumye ino aha dupanga uko turakora akazi ndetse nyuma yaho tukaba twacelebrating birthday.”

“Ubwo akazi twaragakoze gusa mu kurangira, byarangiye batwibye machine, camera twakoreshaga n’igikapu cyarimo documents zigenzi.”

“Twajyanye ikibazo kuri Police kuko uwo twashinjaga kuba yatwibye n’abandi bantu baramutubwiraga, ni we twafashe tumujyana kuri Police ariko twabuze ibimenyetso”

Aho ni ho havuye igitekerezo cya album ‘18August’ igizwe n’indirimbo 10 zakozweho na Pazzo J. Iyi album izamurikwa ku mugaragaro Kuwagatanu w’iki cyumweru.

Beleihacker, usanzwe ari nyiri ikinyamakuru cya Hiphopyacu.com agaragara muri album nka Phonogram producer kuko uretse nk’aho akora intro,ubundi ntiyakoze nk’umuririmbyi. Yatubwiye ko ari muri gahunda yo gushyigikira impano zikizamuka muri hiphop cyane cyane hirya no hino mu ntara z’u Rwanda.

18 August yumve:

 


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *