Kivu Holiday Hotel yateguye ibirori bidasanzwe bizitabirwa n’abambaye umukara n’umuhondo ‘Yellow & Black party’

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Mu gihe bamwe mu banyabirori bari bamaze kumenyera ibitaramo byitabirwa n’abambaye imyenda ifite ibara ry’umweru, rimwe na rimwe hagategurwa umutuku, Kivu Holiday Hotel iherereye mu karere ka Rusizi yo yateguye ibizitabirwa n’abambaye amabara y’umukara n’umuhondo bizaba kuwa 18 Kanama 2019 kuva saa 10:00 kugera saa 20:00.

Kivu Holiday Hotel iherereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Mururu ahitwa ku RUzisi rwa I. Ikorera mu nyubako yahozemo Hotel du Lake. Aha I Rusizi ni kamwe mu duce turarizwamo abanyabirori cyane ko baturiye imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bizwiho kugira abaturage barangwa no kwidagadura cyane nka RD Congo n’ Uburundi.

N’ubwo abahatuye ari abataramyi, uburyo bwo kubona ababataramira ntibaragera ku rwego rwiza biturutse ku rugendo rurerure rukorwa n’abahanzi n’abandi banyabirori baturuka mu mujyi wa Kigali. Ikindi kibazo ni uko bahanzi n’abandi banyempano bo muri aka gace bataragera ku rwego rwo guhaza ibyifuzo by’abakunzi b’ibirori.

Ibyo bibazo byombi n’ibindi bitavuzwe ni byo ubuyobozi bwa Kivu Holiday Hotel bwarebyeho, bwiyemeza kubivugutira umuti nk’uko twabitangarijwe na Habyarimana Martin uyobora Kivu Holiday Hotel.

Uyu muyobozi yavuze ko biteguye gushimisha abanyarusizi babazanira ibyamamare ariko bakanazana abanyempano bo muri aka gace kugira ngo bigire kuri aba bakuru babo bityo haboneke umuti urambye.

Aganira n’itangazamakuru, Habyarimana Martin yagize ati: “Uretse isuku na services nziza twashyize imbere, tunafite indi gahunda yo gufasha abakiriya bacu kwidagadura ariko kandi bikajyana no guha umwanya abaturanyi bacu aribo banyempano b’i Rusizi umwanya wo kwigaragaza no kwigira kuri bakuru babo tuzajya tuzana.”

“Kucyumweru cyo kuwa 18 Kanama 2019 dufite igitaramo cya “Black and Yellow party” aho abazacyitabira bazaba bambaye imyambaro ifite amabara y’umukara n’umuhondo. Twahisemo kujya duhindura amabara mu rwego rwo kugerera buri wese ku ibara akunda kuko hari hamaze kwiganza White Parties [aho bambara umweru].”

No photo description available.

Muri Kivu Holiday Hotel bafite gaahunda yo kujya bahindura amabara: ubu hagezweho umukara n’umuhondo

Habyarimana Martin  yakomeje atangaza ko ibi birori bizatangira saa 10:00 bigasozwa saa20:00 abantu baganira, boga muri swimming pool nziza ihari, bakanywa bakanarya ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu gusa.  Ku binyobwa, uwinjiye azajya ahabwa amacupa abiri mato

Image may contain: Bana Pro, guitar

Producer Bana ukorera mu mujyi wa Kamembe ni umwe mu bateguye iki gitaramo

Uretse ibyo byavuzwe hejuru, hazaba hari aba DJs baturutse mu Rwanda no mu gihugu cya DR Congo baziyongera ku muhanzi wagizwe ibanga mu rwego rwo kuzatungura abazaba bahari. Abatazi koga nabo bazahabwa ubufasha bwokubyigishwa.

Image may contain: 1 person, smiling, sitting, drink and indoor

Nk’uko intego y’iki gitaramo ibivuga, “Let us be connected Rwanda and DR Congo, byari ngombwa ko umunyamakuru wa RTNK yo muri DR Congo witwa Director Sito M7 aba umwe mu bagize uruhare ngo iki gitaramo gitegurwe

Kubera iki gitaramo,  abacuruzi wo mu mujyi wa Rusizi bafite imyambaro y’umuhondo ngo ni bamwe mu bagiriye umugisha kuri “Black and Yellow party” nk’uko umunyamakuru wacu uri I Rusizi yabibonye.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *