Ibyo utari uzi ku mabere (igice cya 2): Ese wari uzi ko amabere yombi atangana? Ngizi impamvu

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Amabere y’umukobwa yaba mato cyangwa manini ntabwo ashobora kungana, gusa itandukaniro ni rito ku buryo utapfa kubimenya, n’ubwo hari abo biba byigaragaza.

1. Impamvu nyamukuru itera kugira amabere kuba mato ni akarande mu muryango (genetics).

Aha niho uzasanga mu muryango kuva ku gisekuru cya kure, baba babyibushye cyangwa bananutse bigirira amabere mato. Aha si ikibazo cyane mu gihe bonsa bakabona amashereka iyo babyaye. Icyakora iyo bijyana no kubura amashereka, hitabazwa imiti.

2. Indi mpamvu ni imisemburo: Ubusanzwe gukura muri rusange bikorwa n’umusemburo witwa eostrogen. Uyu musemburo rero iyo ubaye muke bituma adakura neza. Ibi bishira iyo uterwa uyu musemburo cyangwa ufata ibinini biwongera, kimwe n’uko ubu haboneka imiti yo gusiga ku mabere ikoze muri uwo musemburo igufasha.

3. Impamvu ya gatatu ari na yo ya nyuma ni ikibazo cy’imirire mibi. Ibi birangwa no kunanuka ndetse n’amabere akagenderamo. Imyunyungugu y’ingenzi mu gukuza amabere ni ibiri yitwa Bromine (Br) na Manganese (Mn) . Iyi myunyu ni yo ituma imisemburo itera gukura kw’imyanya myibarukiro ikora. Iyo rero ibaye mike mu mubiri, amabere ntakura. Hari ibyo kurya bitandukanye warya bigatuma ingano y’amabere yawe yiyongera. Muri byo twavuga: 

• Ibikoro

• Sezame

• Ibigori

• Tungurusumu

• Tangawizi

• Pomme

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *