Amayobera ku mukwe wahagarikiye ubukwe mu nzira bari kujya gusezerana ku rusengero

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Ubundi byari bimenyerewe ko ibiza nk’imvura, ibyago cyangwa impanuka ari byo byashoboraga guhagarika ubukwe ku munsi wa nyuma ariko muri iyi minsi hasigaye haboneka izindi mpamvu zisobanutse n’izidasobanutse zirikujya zihagaruka ubukwe ku munota wa nyuma nk’uko byagenze muri Nigeria ubwo umukwe yahagarikaga imodoka zari zibajyanye gusezezerana ku rusengero akabwira abantu ko ubukwe butakibaye.

Inkuru y’uyu mukwe wiswe Joe yakwirakwiriy ku mbuga nkoranyambaga hakoreshejwe amashusho yafashwe ubwo nyamusore yafataga uyu mwanzuro ukakaye.

Muri ayo mashusho, Joe agaragara yicaye mu modoka, ahugiye muri telefone ye nk’ufite ibidasanzwe arikurebamo cyangwa gusomamo. Muri ako kanya ahita, ahamagara umugeni we bakajya hanze akamwereka bimwe yarebaga muri telefone.

Umugeni ahita atangira gusaba imbabazi umukwe we, yisobanura bikagera n’aho apfukama hasi ariko bikanga kuko birangira umusore asakuje cyane avuga ati: “Iby’ubukwe birarangiye.”

Muri ayo mashusho, abari bitabiriye ubukwe bagerageza kwinginga umusore ngo atuze ariko bikanga. Musaza w’umukobwa na we agerageza kwinginga Joe ariko bikarangira umukwe yanze gusubira mu moodoka ari na ko abantu batangiye kuba benshi, bahuruye.

Ntiharamenyekana impamvu nyamukuru uyu musore yaba yahindutse nyuma y’ibyo yabonye muri telefone. Birashoboka ko ari amakuru mabi yari abonye ku mugore we cyangwa se ibindi umuntu atahita atekereza.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *