Amavubi y’ u Rwanda agiye kwesurana n’Ingwe za DR Congo

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi igiye gukina n’abaturanyi ba DR Congo mu mukino wa gicutiza uzabera I Kinshasa kuwa 18 Nzeri mu rwego rwo kwitegura imikino aya makipe yombi afite yo gushaka iticye y’igikombe cya CHAN izaba mu mwaka utaha wa 2020.

Ni umukino uzabera kuri Stade des Martyrs y’I Kinshasa ho muri DR Congo. Uyu mukino uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Central Africa Republic mu gihe u Rwanda rwo ruzaba rwitegura Ethiopia.

Ibi bisobanura neza ko amakipe ku mpande zombi azaba agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu kuko hazaba hitegurwa amajonjora ya CHAN. 

U Rwanda na DR Congo baherukaga guhura mu mwaka wa 2016 ubwo aya makipe yahuriraga ku mukino wa ¼ wa CHAN yab eraga I Kigali mu Rwanda. Uyu mukino wabereye kuri sitade Amahoro, warangiye DR Congo itsinze 2-1.      

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *