Amafoto: Kuri Facebook, abafana basabye Vala Daggerfire kurira umusozi, abasubiza ibishoboka ubu

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Kuwa 14 Kanama, umuraperi  Vala Daggerfire ukunze gukoresha urubuga rwa Facebook cyane yanditse abaza abakunzi be umuhanzi bumva yakorana nawe indirimbo bakurikije uko bamwumva maze bamusaba ibikomeye aho bamusabye abarimo Clarissa Karasira, Marina, Queen Cha, Knowless, Jay Polly, Big Fizzo n’abandi bakomeye uretse nka Peace Thaidi na Casandra ashobora kwigondera.

Akimana kubona ibi, umunyamakuru wa Isi.rw i Nyamasheke yavugishije Vala maze uyu musore avuga ko ibyifuzo by’abambari bye yabibonye anabasezeranya guhita akora kimwe mu boy bamusabye. yagize ati: “Harimo ibyantunguye ariko byose ni ibigaragaza ibyo aba bavandimwe banyifuriza. Kimwe nabasezeranya ni uko Peace Thaidi we ibyange na we biri mu mishinga bigomba gukemuka vuba.”

Mu gitekerezo cye, kuri konti ye ya Fecebook yitwa  @Vala Daggerfire, yagize ati: “ukurikije ukuntu ngwa muri beat (uko ndirimba) ubona ari uwuhe muhanzikazi twaririmbana bikaryoha?”

Ibi ni bimwe mu byo bamusubije:

Image may contain: 1 person

Image may contain: text

Image may contain: text

Image may contain: text

Uyu musore wo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Karambi akunda gukoresha urubuga rwa Facebook agaragaza amarangamutima ye, aganira n’abo baruhuriraho anamamaza ibihangano bye.

Bimwe mu bihangano afite byakunzwe ni nka: Igikomangoma, Hatana, Ntimunyange, Uri Uwanjye (Magic Voice), Tubihashye (Magic Voice) n’izindi ze n’iz’abandi yagiye agararagaramo bamwiyambaje.

Iyi ni yo ndirimbo yo mu njyana ya EDM ijyezweho y’inyarwanda, yumve unadukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates. Wanatwandikira kuri Email yacu ariyo Isi.rwonline@gmail.com


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *