Amafoto: Igikorwa cyo gutangiza umukino wa karate mu karere ka Nyamasheke cyasize hari utsinditye umukara w’umukara n’ abandi 77 barazamurwa

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Kucyumweru cyo kuwa 01 Nzeri 2019 I Nyamasheke habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umukino wa karate muri aka karere ahanabaye ibizami ku bakinnyi bifuzaga kuzamurwa mu ntera maze umwe aza kubona umukandara w’umukara undi abona maro, babiri babona ubururu, bane babona icyatsi, 16 babona orange hanyuma 54 babona umuhondo.

Ni igikorwa cyabereye muri salle y’akarere ka Nyamasheke guera ku isaha ya saa 9:00 AM. Cyari cyitabiriwe n’abakinnyi basaga 130 bari baturutse hirya no hino mu mirenge igize aka karere no muri Rusizi. Hari kandi abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo byo muri Nyamasheke.

Muri iki gikorwa hari n’intumwa za Fedarasiyo y’umukino wa Karate mu Rwanda zirimo abarimu, abatoza n’abasifuzi b’uyu mukino bakorera hirya no hino mu gihugu cyane cyane I Kigali n’ i Butare.

Image may contain: one or more people, crowd and shoesAbakinnyi 58 ni bo bakinnye bashaka umukandara w’ umuhondo. 4 muri abo baratsinzwe, 54 babona uyu mukandara.

Bagera kuri 18 bari bafite umuhondo bashaka orange.  Hatsinzwe babiri, 16 aba aribo bazamurwa.

Abari bafite orange bashakaga icyatsi bageraga ku 10 haza gutsinda bane, batandatu bagumana icyatsi.

Abari bafite icyatsi bashaka ubururu nabo bari 10. Aha bo byasaga nk’ibitangiye gukomera kuko babiri bonyine: umuhungu n’umukobwa aribo batsinze.

Babiri bari bfite ubururu bashaka kuzamurwa ngo banone maro nabo ntibahiriwe bombi kuko byarangiye umwe ari we utsinze.

Icyiciro cya nyuma mu bashakaga kuzamurwa mu ntera cyari icy’abafite maro bashakaga kubona umukara. Aha hari umukinnyi umwe, Nsanganira jean Baptiste. Ni umugabo ufite umugore n’abana, watangiye gukina uyu mukino mu 1998. Yatsinze ikizami ahabwa umukandara w’umukara. [Byinshi kuri uyu mubyeyi tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha]

Image may contain: 3 people, people standing

Abana bari munsi y’imyaka 10 bashmishije abari bitabiriye ibi birori

Andi mafoto yaranze ibi birori:

Image may contain: indoor

Image may contain: one or more people, crowd and shoes

Image may contain: 1 person, standing and outdoor

Image may contain: one or more people and indoor

Image may contain: 2 people, people standing

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *