Amafoto: Bakoze ubukwe bambaye amakoboyi na T-Shirt mu rwego rwo kudasesagura

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kwibaza no gushyigikira umukwe n’umugeni we bahisemo gushyingirwa bambaye amakoboyi ya mu bwoko bwa Jeans n’imipira ya T-Shirt mu rwego rwo kwirinda gukoresha amafaranga menshi bashaka amakote n’indi myenda y’ubukwe.

Amazina yabo ni Rebecca na Glen Maxwell nk’uko tubikesha Metro UK. Icyo bakoze cy’agashya ni uko kuri iyo mipira hari handitseho bride ahandi handitse groom [umugeni & umukwe].

Rebecca Maxwell with her bridesmaids and daughter

Rebecca and Glen Maxwell had their ceremony at the town hall, with 40 of their closest family members and friends

Abari bambariye umukwe n’umugeni bagera kuri 40 barimo n’ababyeyi ku mpande zombi na bo basabwe kwambara batyo mu rwego rwo kugira ngo bitica impuzangano.

Rebecca na Glen Maxwell bo ku mugabane w’ I Burayi batangiye gukundana muri 2016. Bagitangira gupanga iby’ubukwe, nabo bapangaga ubukwe buhenze bufite agaciro kangana n’amadolari 14,000 ariko baza gusanga ari ugusesagura, barabisesa byose bapanga ibitarengeje 1,105.

Benshi mu babonye aya mafoto, bayavuzeho ahanini bashyigikira Rebecca na Glen Maxwell kuko ubukwe butakabaye ibirori byo guteza ibibazo by’ubukene ahubwo ari umunsi ukwiye gusiga amateka meza.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *