Abarimu n’abanyeshuri batunguwe no kubona umunyeshuri azanye gerenade mu ishuri

Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Abarimu bo mu ishuri ribanza bahamagaye Police batabaza nyuma y’uko umwe mu bana bigisha yari yinjiye mu ishuri atwaye gerenade mu ntoki nta n’ikibazo afite ahitwa Kristianstad ho muri Sweden, Kuwakabiri w’iki cyumweru.

Inkuru ya Agence France Presse, AFP ivuga ko aya makuru yatangajwe n’inzego z’umutekano ku munsi w’ejo. Ngo uyu mwana yari amaze iminsi abitse iyi gerenade nyuma y’uko yari yarayitoraguye mu nkengero z’ikigo  cy’imyitozo cya gisirikare  cyitwa Rinkaby giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Kristianstad.

Bivugwa ko uyu mwana atari azi icyo afite kuko yanavuze ko yari azanye iyo gerenade ku ishuro ngo yereke bagenzi be ikintu yatoye anamenye niba hari agaciro gifite.

Umuvugizi wa Police yabwiye AFP ko igi kisasu cyahise kijya guturikirizwa ahabugenewe anongeraho ko ari amahirwe bagize kuko ngo atazi uko byari kugenda iyo kikiza guturikana abana.

Ku yandi makuru, dukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu: Facebook na You Tube ni Isi ya Muzika, Twitter na Instagram ni ISI Updates.

Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango  wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202


Spread the love
  •  
  •  
  •  
  •   
  •   
  •   
  •  
  •  
  •   
  •  
  •  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *